RAPEP yagaragaje igisubizo cyafasha ba rwiyemezamirimo kurengera ibidukikije 2023-05-02

RAPEP yagaragaje igisubizo cyafasha ba rwiyemezamirimo kurengera ibidukikije

Urugaga Nyarwanda rw’Inzobere mu bijyanye n’Ibidukikije (RAPEP) rwiyemeje gufasha inzego zose zikora ku mishinga itandukanye kwirinda kwangiza ibidukikije n’imibereho myiza y’abaturage.

Ibi byagarutsweho mu Nteko Rusange y’uru rugaga yateranye ku wa Gatanu, tariki 28 Mata 2023.

Abagize uru rugaga biyemeje kongera ubukangurambaga ndetse no kumenyekanisha akazi kabo mu rwego rwo gufasha ba rwiyemezamirimo gukora imishinga itangiza ibidukikije.

Batanze ingero ku kibazo cy’inzu za Dubai zimaze iminsi zivugwa mu itangazamakuru ndetse n’ibirombe bikunze kugwira abantu mu gihe cyo gucukura amabuye y’agaciro.

Bagarutse kandi ku nzu z’ubucuruzi mu Mujyi wa Kigali atayungurura imyanda nk’uko bikwiye, aho usanga byangiza ubuzima bwabahaturiye n’ibidukikije muri rusange.

Umuyobozi w’Urugaga Nyarwanda rw’Inzobere mu bijyanye n’Ibidukikije (RAPEP), Ngendahayo Richard, yavuze ko hakiri ikibazo cyo kuba Abanyarwanda batarumva neza serivisi izi nzobere zitanga.

Yagize ati “Hari abantu bagifata serivisi zacu nk’amategeko aho kubifata nk’ibintu bikenewe. Nk’ibyo birombe bigwira abantu, izo nzu zo kwa Dubai cyangwa abubaka mu bishanga. Rero twe tuba duhari kugira ngo amategeko akurikizwe, inyigo zikorwe ku mushinga yose ishobora kugira ingaruka ku bidukikije.”

Yakomeje agira ati “ Icyo dusaba ba rwiyemezamirimo ni ukutabifata nk’itegeko ahubwo bifatwe nkaho ari inyigo ziba zigomba gukurikizwa kugira ngo imishinga yabo itagira ibibazo. Izo nyingo tuzikora no mu gihe imirimo y’imishinga yatangiye, nkuko amabwiriza abisaba.”

Inzobere zo mu Rugaga rwa RAPEP zikora isuzumangaruka ku bidukikije nk’uko amabwiriza abiteganya n’uburyo bwo gukora isuzumangaruka ku bidukikije (Environmental Impact Assessment) ndetse n’igenzura ku bidukikije (Environmental Audit).

Ingingo ya 46 mu itegeko rigenga Ibidukikije mu Rwanda ryo ku wa 18 Kanama 2018, rivuga ko umuntu wese udakora isuzumangaruka ku bidukikije mbere y’uko atangiza umushinga ushobora kugira ingaruka mbi ku bidukikije kandi bisabwa, ahanishwa guhagarikirwa ibikorwa cyangwa gufungirwa ikigo kandi agategekwa gusubiranya ibyangijwe ku bidukikije, ku bantu no ku bintu.

Yishyura kandi ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana na kabiri ku ijana y’igiteranyo y’ikiguzi cy’uwo mushimanga.

Imishinga igomba gukorerwa isuzumangaruka ku bidukikije ryuzuye n’inyubako zose zigenewe gukorerwamo, ubucuruzi, inganda, imirimo yo mu biro, imyidagaduro, insengero, amahoteli, amavuriro, amashuli, izikorerwamo ibikorwa by’ubusabane, umuco, cyangwa izindi nyubako zifite ubushobozi bwo kwakira abantu barenze magana atanu.

Ni inyubako kandi zifite ubuso bwubatse burenga metero kare igihumbi na magana atanu (1500m²) cyangwa zubatse mu kibanza kirenze metero kare igihumbi (1000 m²).

RAPEP ikorana n’inzego za Leta zifite inshingano zo kurengera ibidukikije nka Minisiteri y’Ibidukikije, Ikigo gishinzwe kurengera Ibidukikije mu Rwanda, REMA n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB.